2 minute read
Uko ikoranabuhanga riri guhindura imiterere y’akazi ka mwarimu
18th February 2023
Abarimu n’abayobozi bo mu bigo biri kugereragerezwamo uburyo bushya bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, bashima iyi gahunda kuko ituma barushaho gushyira umutima ku kazi bikagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Muri Kamena 2020 nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza
Nyuma yo kwemeza uyu mushinga hakurikiyeho gushaka ibikoresho no gushaka abakozi bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo Iyi gahunda Rwanda Education Quality Improvement Program (RwandaEQUIP) yatangiye mu 2022
Abarimu n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri barenga 7000 bahawe amahugurwa ku buryo bugezweho bw’imyigishirize. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bahabwa “smart phones” zirimo Ikoranabuhanga (applications) rituma babona amakuru abafasha mu gucunga neza ishuri ndetse bakanakurikirana imyigire y’abanyeshuri
Ishuri ribanza rya Rubengera ni rimwe mu mashuri 20 yo mu karere ka Karongi ari kugeragerezwamo gahunda ya Rwanda Equip
Umuyobozi w’Iri shuri Iyamuremye
Samuel yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga rimufasha kumenya ijanisha ry’abarimu baje mu kazi, ijanisha ry’abanyeshuri baje, n’ikigero cy’uko amasomo yatanzwe
Ati “Gahunda ni nziza ikwiye kugezwa mu bigo byose kuko ituma abana bamenya kuvuga Icyongereza, n’umwarimu waba afite intege nkeya abasha kuzamuka mu bijyanye n’ururimi rw’Icyongereza kubera ko isomo riba riteguye neza mu rurimi rw’Icyongereza bikamufasha kwigisha muri uru rurimi kandi agatanga Icyongereza kizima”
Mu bigo biri kugeragerezwamo iyi gahunda, buri mwarimu ahabwa ubumenyi n’igikoresho cy’ikoranabuhanga ‘Teacher Tablet’ Iyi tablet iba irimo imfashanyigisho n’amasomo yateguye n’impuguke Niyomugabo Bonavanture umaze imyaka irindwi yigisha, avuga ko nyuma y’aho baherewe iri koranabuhanga, igihe yafataga ategura ibidanago akimara arimo gusoma ibyo azigisha ku munsi ukurikiyeho kugira ataza gutegwa mu ishuri cyane ko buri kintu cyose kiri buvugwe cyangwa kiri bukorwe mu minota 40 isomo rimara kiba kigenewe iminota runaka. Ati “Iri koranabuhanga rituma mwarimu akora cyane kuko ikiza wasangaga abarimu barasaraye kubera ko mwarimu akoresha intege ziruta izo mbere yakoreshaga”
Abarimu basaba Minisiteri y’Uburezi kongera umubare w’ibitabo kuko abana bagomba kuba bafite ibitabo imbere yabo, mwarimu akababwira paje y’igitabo baramburaho abirebeye muri tablet. Ibi rero biba ikibazo kuko hari igihe igitabo cyateganyijwe muri iryo somo ryo muri tablet ikigo kiba kitagifite
Mu gihe mbere mwarimu yandikaga ibintu byinshi ku kibaho abana bakabyandukura mu makaye yabo kuri ubu ntibikiri ngombwa kuko ibyo mwarimu agomba kwandika ku kibaho biba ari bikeya
Niyonshima Noella, ni umwarimu utarize uburezi, amaze imyaka ibiri yigisha Avuga ko umwaka wa mbere ajya mu kazi wamugoye kuko byamusabaga gutegura amasomo, ku bw’amahirwe mu mwaka wakurikiyeho ku kigo cyabo bahise bahabwa ikoranabuhanga rya Rwanda Equip.
Ati “Mbere nitwazaga ibitabo kugira ngo nze gutegura isomo mu rugo n’ikaramu ariko ubu ni ugusoma, ukareba ikikugoye ukagikoraho ubushakashatsi hakiri kare kugira ngo ejo bitazagucanga uri imbere y’abanyeshuri”
Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho muri Rwanda Equip, Annette Tamara Mbabazi yabwiye IGIHE ko nyuma y’umwaka umwe iyi gahunda imaze itangiye kugeragerezwa mu bigo bitandukanye by’amashuri, bamaze kubona umusaruro ushimishije
Ati “Iyi porogramu yatumye ubwitabire bw’abarimu mu mashuri bwiyongera, abarimu bakoresha
Icyongereza nk’ururimi rwo kwigisha, kandi byatumye hagaragara igihe kinini cyakoreshejwe mu myigishirize ya buri munsi, ibyo bikaba byaratumye abanyeshuri biga neza nkuko bikwiriye"
RwandaEQUIP itanga ibikoresho byifashishwa mu kwiga ku banyeshuri bose ndetse byanakemuye ibibazo byaterwa no kubura ibitabo kuri bo.
Mbabazi avuga ko iyi gahunda idafasha gusa abarezi ahubwo ngo inafasha cyane abanyeshuri kuko kwiga kw’abanyeshuri bidashingira gusa ku byo mwarimu yigisha, ahubwo ari ngombwa ko mwarimu yita ku igihe n’uburyo yigisha
Ati “Kwigisha ni siyansi (ubumenyi busobanutse) RwandaEQUIP ihugura mwarimu uko yakwigisha ashishikaye mu ishuri akagenzura imikorere y’abanyeshuri bose, kugira ngo buri mwana yishimire imyigire”
Iri koranabuhanga rya
RwandaEQUIP ryitezweho gufasha abanyeshuri bose kwiga neza gusoma no kubara, no kwandika ndetse n’indangagaciro zijyanye n’ikinyejana cya 21 zirimo kubaha, imyitwarire mbonezabupfura, no gukorana umwete. Ibi bizatuma batsinda neza babashe no kwiteza imbere bo ubwabo, imiryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Magingo aya gahunda ya
RwandaEquip imaze kugera mu bigo 250 mu gihugu hose, biteganyijwe ko muri Nzeli 2023, iyi gahunda izaba imaze kugera mu bigo 761 Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga biteganyijwe ko kizamara imyaka ine nyuma yayo nibwo Guverinoma y’u Rwanda izagena igikurikiraho