Inyandiko igenewe perezida wa repubulika y’u rwanda ku nkeke y’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda

Page 1

ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA www.rdirwandarwiza.com

INYANDIKO IGENEWE PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA KU NKEKE Y’IKIBAZO CY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA N’UBURYO CYAKEMURWA

INTANGIRIRO Iyi nyandiko ije igamije kwibutsa abayobozi b’u Rwanda ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda gikomeje gutera inkeke, kandi ko gikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse, kugira ngo impunzi aho ziri hose zishobore gutaha mu Rwanda nta nkomyi iyo ari yo yose. Nubwo ishyaka RDI riharanira ko haboneka uburyo rusange bwo kurangiza iki kibazo, ntabwo ryahwemye kugaragaza ko rihangayikishijwe by’umwihariko n’Abanyarwanda baba mu bihugu by’Afurika, cyane cyane abamaze imyaka irenga 20 bazerera mu mashyamba ya Kongo, aho babayeho mu buzima bubi cyane, bwakagombye gutera impuhwe abatuye isi yose. Rishingiye ku ntego ryiyemeje zo kubonera umuti ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu, Ishyaka RDI rirasaba ko muri uyu mwaka w’2016, Leta ya Kigali yategura mu buryo bufututse itahuka rusange ry’impunzi z’Abanyarwanda. Mu bigomba kubanziriza iryo tahuka nk’uko byakunze gusabwa n’abahagarariye impunzi, amashyaka ya politiki ndetse n’amashyirahamwe anyuranye adakora politiki, igikuru benshi bagushaho ni uko mu Rwanda hashyirwaho Leta y’inzibacyuho Abanyarwanda bose bibonamo, hakanajyaho urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi rwatanga ikizere cy’iyubahirizwa rya demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Koko rero, nubwo Leta ya Kigali ikomeza kubeshya isi yose ko mu Rwanda ibintu bimeze neza, ababikurikiranira hafi bazi neza ko abantu batari bake bavutswa buri munsi uburenganzira bwo kubaho, kimwe n’uko guhonyora ubundi burenganzira bw’ibanze byabaye akarande. Aha twatanga ingero ku bantu benshi bazira ibitekerezo byabo, ari ibitambutswa mw’itangazamakuru, ari n’ibituruka mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, kimwe n’abavutswa imitungo yabo, hakaba n’ubwo bayizira, bafungwa cyangwa bicwa. Kugira ngo Impunzi zitabire gahunda y’itahuka ku bushake kandi zishishikaye, ni ngombwa ko u Rwanda rurangwa no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese, kandi inzira nta yindi uretse ihinduka ry’imitegekere y’igihugu, hakajyaho ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi. Kugira ngo iki kibazo cy’impunzi kirusheho kumvikana, ni ngombwa kugisobanura duhereye ku mateka yaranze politiki y’u Rwanda, tukerekana ibyiciro bitatu by’ingenzi byaranze ubuhunzi mu Rwanda, ni ukuvuga impunzi zahunze ikivunge mu myaka ya 1959–1963 n’iya 1994–1998, n’izindi zihunga urusorongo kuva 1995 kugeza ubu. Dusanga kandi ari ngombwa kumenyesha ubutegetsi bwa Kigali ko kugira ngo iki kibazo gikemurwe burundu, hakwiye gukurikizwa inzira n’imyanzuro byemejwe mu nama mpuzamahanga yabereye i Geneve mu mwaka w’2009. Birumvikana kandi ko natwe nk’ishyaka rya politiki, tugomba

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


kugaragaza isesengura ryacu ryerekana uko Ubutegetsi bw’u Rwanda bwakemura ku buryo budasubirwaho ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, dore ko kimaze imyaka isaga 50 yose, kandi ubukana bwacyo bukaba burushaho kwiyongera uko gitinda gukemuka.

UBUHUNZI MU MATEKA YA POLITIKI Y’U RWANDA A. Impunzi za 1959, 1961 na 1963 Icyiciro cya mbere kigizwe n’impunzi z’Abatutsi bahunze igihugu kubera Revolisiyo ya rubanda yo muri 1959. Iyi Revolisiyo yarwanyaga ingoyi za gihake na gikolonize zari zarashegeshe rubanda rugufi, nk’uko zamaganywe mu nyandiko izwi mu mateka y’u Rwanda ku izina rya « Manifeste y’Abahutu ». Iyi manifeste yatangajwe ku mugaragaro kuwa 27 Werurwe 1957, inashyikirizwa umuryango wa LONI n’u Bubiligi bwari bushinzwe Ubukoloni bw’u Rwanda. Muri icyo gihe cy’imyivumbagatanyo, nibwo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bagera ku bihumbi 150.000, barimo n’umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwe, bahunze u Rwanda berekeza mu bihugu ruhana imbibi ari byo Kongo, Burundi, Uganda na Tanzaniya. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, bamwe muri bo bagiye bagana no mu bihugu bya kure, cyane cyane iby’Uburayi n’Amerika ya ruguru. Nubwo impunzi zo muri iki cyiciro zahunze imyivumbagatanyo, mu by’ukuri bamwe muri bo bajyanywe no kutemera kuba mu gihugu kitagira Umwami cyangwa gitegekwa n’Abahutu. B. Impunzi za 1994 - 1998 Icyiciro cya kabiri kigizwe n’impunzi za politiki ziganjemo Abahutu, zahunze u Rwanda kubera intambara yatangiye mu mwaka w’1990 ikaza kugera ku ndunduro muw’1994. Iyi ntambara yashojwe na FPR-Inkotanyi, iyoborwa n’aba ofisiye bo mu gisilikari cya Uganda bakomoka mu Rwanda, barimo na Jenerali Paul Kagame ubwe, ikaba yari igamije gucyura za mpunzi twavuze haruguru zo mu gice cya mbere (impunzi za 1959 – 1963), ngo no kuzana demokarasi mu Rwanda. Nyamara icyari cyihishe inyuma y’iyi ntambara cyaje kumenyekana nyuma : ukuri ni uko FPR n’Abanyarwanda b’Abagande bari bayiyoboye (n’ubu bakiyiyobora !), bishakiraga byanze bikunze gufata ubutegetsi bwose bw’u Rwanda, kabone n’iyo babugeraho hatanzwe ibitambo bitabarika, birimo Abatutsi bose batari barahunze u Rwanda. Intambara yagezaho ihitana Prezida Yuvenali Habyarimana, wishwe ahanuwe mu ndege kuwa 6 Mata 1994. Birazwi ko ihanurwa ry’iyo ndege ari ryo ryabaye imbarutso ya jenoside n’akavuyo kose FPR yuririyeho, kugeza ifashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994. Iyi ntambara n’ubwicanyi bwose yakuruye byatumye Abanyarwanda b’Abahutu basaga miliyoni 4 bahunga igihugu berekeza Kongo, Burundi, na Tanzaniya. Muri Nyakanga 1994, hafi miliyoni ebyiri n’igice z’Abahutu zabarurirwaga mu makambi y’impunzi yo muri Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru honyine. Mu Ugushyingo 1996, ingabo za FPR-Kagame zashenye izo nkambi zo muri Kivu zikoresheje amasasu n’ibitwaro bya rutura, zibikora ku kagambane gakomeye na HCR hamwe na bimwe mu bihugu by’ibihangange. Uko gusenya inkambi byatumye zimwe mu mpunzi z’Abahutu zicyurwa mu Rwanda ku ngufu, naho abandi Inkotanyi zikomeza kubakurikirana no kubahiga bukware aho bazihungiraga mu mashyamba ya Kongo, ku buryo abarenga 300.000 bahatikiriye. Nk’uko ubu bitangazwa na Leta ya Kongo,

2

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


April 14, 2016

mu mashyamba y’icyo gihugu haracyarimo impunzi zirenga 245.000, kandi ibarura ryazo rikaba rigikomeza. Si muri Kongo gusa rero, kuko hari n’abandi Banyarwanda benshi bagiye bahungira mu bindi bihugu by’Afurika, ndetse n’ahandi kure ku yindi migabane y’isi. C. Impunzi za politiki zihunga igihugu kuva 1995 kugeza ubu Igice cya 3 cy’impunzi z’Abanyarwanda kigizwe n’abantu bagenda bahunga ubutegetsi bubi bwa FPRKagame kubera ko bubatoteza. Aba bakaba bakomeza guhunga urusorongo kuva 1995 kugeza uyu munsi, ahanini kubera gutinya ubwicanyi, kunyerezwa no gufungwa bya hato na hato mu buryo budasobanutse. Iki gice ni cyo gikomeza kôngera umubare w’impunzi umunsi ku wundi, kuko Abanyarwanda batotezwa cyane n’ingoma ya FPR ibaziza ko batavuga rumwe nayo, ikabahozaho ijisho ngo hatagira uwinyagambura, abandi bagahunga ivanguramoko rica ibintu mu Rwanda, no guhohoterwa mu buryo bunyuranye. Ikibazo cy’impunzi za politiki kikaba gikomeje gutera inkeke, dore ko no mu bikomerezwa bya FPR harimo benshi bahunga kugira ngo babone uko berekana ko badashyigikiye igitugu cya Jenerali Paul Kagame n’agatsiko ke. Ikindi gikomeye ni uko umwami Kigeli V n’ibyegera bye batatashye mu Rwanda, kubera ko Leta ya FPR itashoboye gukemura ikibazo cy’impunzi yaje ibeshya ko iri kurwanira, none dore zimwe muri izo mpunzi za kera zihejejwe ishyanga imyaka irenga 50. Ibi bikaba byerekana ku buryo budasubirwaho ko FPR itageze ku ntego yari yiyemeje ubwo yafataga intwaro igatera u Rwanda.

UMURYANGO MPUZAMAHANGA MU GUKEMURA IKIBAZO CY’IMPUNZI Mu nama yabereye i Geneve mu Ukwakira 2009 ikoreshejwe na UNHCR (Ishami rya LONI ryita ku mpunzi), umuryango mpuzamahanga wemeje ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyakemuka mu buryo bune bukurikira: 1. Gukomeza gukangurira impunzi gutaha, 2. Gukomeza gufasha impunzi kubona ibyangombwa mu bihugu bizicumbikiye, 3. Gukomeza gutanga ubuhungiro ku badashobora gutaha kubera umutekano wabo, 4. Kunononsora ingingo zerekeye ivanwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda. Imyaka 4 nyuma y’inama y’i Geneve, ni ukuvuga muri 2013, i Pretoria muri Afurika y’Epfo hateraniye indi nama yari igamije gusuzuma aho imyanzuro y’i Geneve yari igeze ishyirwa mu bikorwa. Umwaka ushize mu Ukwakira 2015 indi nama kuri iki kibazo yarongeye iteranira i Geneve, yitabirwa n’ibihugu 13, muri byo 12 bikaba ibicumbikiye impunzi nyinshi, ari byo Angola, u Burundi, Kameruni, RDC, Kenya, Malawi, Uganda, Mozambique, Kongo Brazza, Afurika y’Epfo, Zambiya, Zimbabwe, hakaza n’icya 13, ari cyo u Rwanda.

3

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


Muri iyi nama y’i Geneve yo kuwa 2 Ukwakira 2015, ibyo bihugu 13 byafashe imyanzuro kuri za ngingo 4 twavuze haruguru. Ku bijyanye no gukangurira impunzi gutaha, umwe mu myanzuro uvuga ko gutahuka kwazo bigomba gutegurwa neza kandi vuba, bikaba byarangiye burundu bitarenze impera z’umwaka wa 2016. Hari n’undi mwanzuro usaba Leta y’u Rwanda gutegura ibyangombwa byose bijyanye no gusubiza impunzi zitahutse mu buzima busanzwe, zikabona n’umutekano usesuye. Icyo gihe kandi Leta ya Kongo yasobanuye ko icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 245, ariko ikaba idashyigikira ko ubuhunzi bwahagarikwa mu gihe hataramenyekana umubare nyawo w’impunzi ziri ku butaka bw’icyo gihugu.

UKO ISHYAKA RDI RWANDA RWIZA RIBONA IKIBAZO CY’IMPUNZI N’UKO CYAKEMURWA Tumaze gusesengura ingamba n’ibyemezo byagiye bifatwa ku birebana na gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda muri rusange; Tumaze kubona ko Leta ya Kigali nta bushake bwa politiki yigeze igaragaza bwo gushakira umuti uhamye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda; Dushingiye kandi kw’isesengura ry’amateka ya politiki y’u Rwanda; Tugejeje kuri Leta y’u Rwanda imyanzuro ikurikira: A. Kuba u Rwanda ruri ku isonga ry’ibihugu bifite kandi bikomeza kugira umubare munini w’impunzi, biterwa ahanini n’imiyoborere mibi yagiye iranga Leta uko zagiye zisimburana ku butegetsi. Bigomba ariko kumvikana ko mu mateka yaranze u Rwanda rwigenga, ibintu byarushijeho kudogera kuva FPR ishoje intambara mu mwaka w’1990. Iyo ntambara niyo yateje jenocide yo muw’1994, inimika ubutegetsi bwa FPR-Kagame buriho kuva muri Nyakanga 1994. Uko tubizi, nta na rimwe u Rwanda rwagize ubutegetsi nk’ubwo, burangwa n’igitugu, ikinyoma n’ubwicanyi ndengakamere. B. Turanenga politiki ya FPR ku kibazo cy’impunzi muri rusange, tukagaya by’umwihariko ibijyanye no kwiyibagiza nkana zimwe mu mpunzi za 1959, 1961 na 1963. Ku birebana n’izi mpunzi zo mu gice cya mbere, birazwi ko intambara FPR yashoje muri 1990 yitwaga ko igamije gukemura ikibazo cyazo. Nyamara ikigaragara ni uko Abanyarwanda batari bake muri izo mpunzi batinye gutaha, uhereye ku mwami Kigali V Ndahindurwa ubwe, batabitewe n’uko bishimiye kuba mu bihugu by’amahanga, dore ko bamwe muri bo usanga banabayeho nabi. Ikibatera kudatahuka ni uko babona ko Leta ya FPR- Kagame ititaye ku bigomba gukorwa hagamijwe guhumuriza impunzi, kugira ngo zizere kubaho mu cyubahiro no mu mahoro igihe zaba ziyemeje gusubira mu Rwanda. Ikibabaje ni uko intambara FPR yashoje, yayikoranye ubugome bukabije, kugeza ubwo yatanzeho ibitambo Abatutsi bari imbere mu gihugu ndetse hagapfa n’abandi bantu benshi cyane, ku buryo umubare w’abayiguyemo wikubye inshuro zirenze eshanu umubare w’impunzi zo mu cyiciro cya mbere, zimwe FPR yateye yitwaje. Ubwo bugome ndengakamere bw’abayobozi ba FPR ubwo yari ikiri mu ishyamba, ndetse na nyuma y’aho ifatiye igihugu, bushimangira igitekerezo cy’uko intego nyamukuru yabo kwari ukwifatira ubutegetsi mu Rwanda, kabone n’iyo habanza gutemba imivo y’amaraso.

4

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


April 14, 2016

C. Turasaba Guverinoma y’u Rwanda n’ibihugu 12 by’Afrika birebwa n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda muri rusange, gutegura neza ikemurwa ry’icyo kibazo mu buryo bwa rusange, binyuze mu nzira zo kugoboka imbabare no kurengera uburenganzira bw’impunzi mu rwego rwa politiki. Twifuza ko gushakira ibisubizo iki kibazo byakorwa mu mucyo, kandi ko u Rwanda rwakwerekana ubushake bwo kukirangiza vuba, rwubahiriza inshingano n’ingamba byafashwe mu rwego mpuzamahanga. Ni ukuvuga ko Leta igomba guhindura amatwara, igashyiraho gahunda za politiki zitandukanye n’izo ikurikiza ubu, ndetse n’iza leta zayibanjirije, hagamijwe ko Abanyarwanda bose bagira icyizere cyo kuba mu gihugu cyabo mu bwisanzure no mu mutekano, hubahirijwe uburenganzira bwabo bwose. Nibwo batazongera kugira ubwoba bw’ejo hazaza,bakareka gukomeza kuba « ejo nzamera nte », dore ko ari yo ibatera guhunga igihugu cyabo. D. Ibisubizo byose bishoboka, bigomba gushingira ku ibarura ryimbitse, maze hakamenyekana umubare nyawo w’impunzi z’Abanyarwanda aho bari hose. Ibi ni inshingano ya HCR yo kubarura impunzi, Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu bicumbikiye impunzi bikamenya umubare nyawo w’impunzi zishaka gutaha, mu gihe ibyangombwa byose bigomba kubanziriza itahuka byaba bimaze kuzuzwa. Mbere y’uko iryo barura rikorwa., turasaba impande zose zirebwa n’iki kibazo kwitabaza urwego rwumvikanyweho, rwashobora gutandukanya ubunyarwanda bushingiye ku rurimi ruvugwa n’ubunyarwanda nyirizina. Koko rero, ubwenegihugu ntibushingira ku rurimi umuntu avuga, ahubwo bugenwa n’amategeko ateganywa n’Itegeko nshinga. E. Ishyaka RDI rishyigikiye ko ubuhunzi ku Banyarwanda bwarangira (Cessation Clause) hashingiwe gusa ku bikubiye mu masezerano mpuzamahanga, nk’ayiswe « Geneva Convention/Convention de Geneve » yo muw’1951 arebana n’ibibazo by’impunzi, kimwe n’ayiswe « OAU Convention/Convention de l’OUA» yo muw’1969 arebana n’ibibazo byihariye by’impunzi muri Afurika. Birakwiye kandi ko bitarenze kuwa 31 Ukuboza 2016, Leta y’u Rwanda yaba yarararangije kwemeza ingamba zihamye, zatuma impunzi zigira ubushake bwo gutaha mu gihugu cyazo. F.

Mu gihe muri Gicurasi 2016 hategerejwe inama y’Abaminisitiri yo kongera kunonosora inzira n’ingamba zigomba gukurikizwa kugira ngo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kibonerwe igisubizo, ni ngombwa ko twerekana ibigomba gukosorwa mu mikorere y’iyo nama. Icya mbere ni uko mu nama zateranye kugeza ubu, ari izabereye i Geneve cyangwa i Pretoria, nta bahagarariye impunzi bazitumiwemo. None se ni inde wundi wasobanura ibibazo by’impunzi, akerekana impamvu zidashobora gutahuka, uretse impunzi ubwazo ? Icya kabiri cyerekeranye n’ibyigirwa muri izo nama : kuri iyi ngingo, ishyaka RDI Rwanda Rwiza ntiryumva impamvu haba ku ruhande rw’ibihugu 12 bicumbikiye impunzi, haba no ku ruhande rwa HCR, nta ntumwa n’imwe yatinyutse kubaza Leta y’u Rwanda iki kibazo, kandi mu by’ukuri ari cyo ibisubizo bishakwa byagombye gushingiraho : kuki impunzi z’Abanyarwanda zirenga 350.000 ziri mu mashyamba ya Kongo no mu bindi bihugu, badashaka gusubira mu gihugu cyabo ?

G. Ishyaka RDI ryongeye gutsindagira igitekerezo rihuriyeho n’Abanyarwanda benshi, cy’uko ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyakemurwa burundu mbere y’impera z’uyu mwaka w’i 2016. Inama zakozwe kuva muri 2009 kugeza ubu zirahagije, nta mpamvu yo guhora mu manama afata

5

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


imyanzuro idashyirwa mu bikorwa. Niyo mpamvu twizera ko iriya nama iteganywa na none muri Gicurasi 2016 izaba ari yo ya nyuma kuri iki kibazo. Iyo nama igomba kandi kuzatumirwamo n'abahagarariye impunzi nyirizina, kugira ngo zigire uruhare rugaragara mw’itegurwa rya gahunda zose zigomba gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe kuvanaho inkomyi zose zibuza itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane ku birebana n’impinduka ya politiki itegerejwe mu mitegekere y’u Rwanda.

UMWANZURO Igihe kirageze kugira ngo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kimaze imyaka irenga icyakabiri cy’ikinyejana kibonerwe umuti uhamye kandi urambye, impunzi ubwazo mu byiciro binyuranye, zikagira uruhare rufatika mu gushaka igisubizo kirangiza burundu ubuhunzi, kuko arizo zirebwa mbere na mbere n’iki kibazo. Nubwo twabivuzeho bihagije, ni ngombwa kongera gushimangira ko impunzi z’Abanyarwanda zidashobora gutahuka ku bwinshi n’ubushake mu gihe cyose mu gihugu zikomokamo hatabaye impinduka ya politiki yazihumuriza, ku bijyanye n’umutekano wazo n’ibindi byose zifitiye uburenganzira nk’Abenegihugu. Bigomba kumvikana ko gucyura impunzi ku ngufu nk’uko byakozwe mu nkambi zinyuranye mu gihugu cyahoze cyitwa Zaïre mu mwaka w’1996, bidashobora kongera kubaho muri ibi bihe. Ku byerekeranye by’umwihariko n’impinduka ya politiki itegerejwe n’impunzi z’Abanyarwanda, kugira ngo zishobore gutahuka k’ubushake, intambwe ya mbere yaba ishyirwaho rya Leta y’in ziba cyu h o ikurikije amahame ya demokarasi y’amashyaka menshi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze, rishingiye ku mategeko n’ubutabera butabogamye. Indi ntambwe ikomeye ni ibyemezo binyuranye iyo Leta yafata kandi igashyira mu bikorwa, hagamijwe kugarurira impunzi icyubahiro no kubahiriza uburenganzira bwazo, nko gusubiza imitungo yabo abayambuwe ndetse n’ubundi burenganzira buhabwa umwenegihugu mu ngeri zinyuranye. Kugira ngo impunzi zishobore kugira ikizere muri izo gahunda zigamije gutegura itahuka ryazo, ibikorwa byose bya ngombwa bigomba kwemezwa n’ibiganiro byahuza Leta y’u Rwanda ku ruhande rumwe, naho ku rundi ruhande hakaba abahagarariye imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, hamwe n’abahagarariye imiryango idaharanira inyungu, harimo n’intumwa z’impunzi nyirizina. Umwanya w’umuhuza muri ibyo biganiro ugomba guhabwa urwego rwashyirwaho n’ibihugu 12 byakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, bifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, ryatanga ubufasha bw’ibikoresho n’imari yakenerwa muri icyo gikorwa. Turasanga igihe gikomeje gutakara, kandi hakwiye gufatwa bwangu ingamba zose zatuma ikibazo cy’ubuhunzi ku Banyarwanda gikemurwa burundu, bitarenze impera z’uyu mwaka w’2016. Kubonera iki kibazo umuti nyawo birihutirwa cyane, kubera ko gukomeza gutinda kugikemura birushaho gukurura uburakari no kwiheba ku Banyarwanda b’impunzi, cyane cyane abakiri bato, bashobora kugera aho bashakisha inzira zose zo gusubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, kabone n’iyo bakoresha uburyo bw’imbaraga. Ibyo ari byo byose, niba mu mwaka w’1990 impunzi z’icyo gihe zarafashe intwaro kugira ngo zirwanire uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo, nta cyabuza ko muri uyu mwaka w’2016, Abanyarwanda barambiwe ubuhunzi, bakurikiza urugero rw’abababanjirije. None se, kuki ab’ubu bo batanyura mu nzira nk’izo abandi

6

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


April 14, 2016

banyuzemo, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo, mu gihe ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwaba bukomeje kwirengagiza uburemere bw’ikibazo cy’impunzi, no kwanga ko gikemurwa ku neza?

Twagiramungu Faustin Prezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza Brussels - Belgium

7

QUARTIER EUROPÉEN-SCHUMAN ; 227, RUE DE LA LOI, NIVEAU 4 ; 1040 BRUSSELS BELGIUM TEL : +32 2 403 36 67 | RDIRWANDARWIZA@GMAIL.COM | RDIRWANDARWIZA.COM


Turn static files into dynamic content formats.

Create a flipbook
Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.