Icyo gihe kiregereje. Muri iki gihe ibimenyetso by'ibihe biratugaragariza ko turi mu ntangiriro z'ibintu bikomeye kandi bishishana. Kuri iyi si yacu ibintu birakozwa hirya no hino. Ubuhanuzi bw'Umukiza bugaragaza ibizabanziriza kugaruka kwe buragenda busohorera imbere y'amaso yacu: "Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara... Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hazabaho inzara n'ibishitsi hamwe na hamwe" Abayobozi n'abategetsi b'ibihugu, abantu bari mu myanya ikomeye y'ubuyobozi, abagabo n'abagore bose bashyira mu gaciro bo mu nzego zose, bitegereza kandi ukuntu ikintu cyose kiri ku isi kigenda kirushaho gukaza umurego, bityo bakabona hari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe kigiye cuba. Ubu abamarayika baracyafashe imiyaga y’intambara kugira ngo idahuha kugeza ubwo isi yose izaba imaze kuburirwa iby’akaga kayugarije. Imana izategekera abamarayika bayo ngo barekure imiyaga, hazabaho imyivumbagatanyo n’ubushyamirane bitabona uko bivugwa mu nyandiko.