Ibikomangoma byaravuze biti: “Nimutyo twange iri teka. Mu byerekeye gukurikiza umutimanama, abenshi nta bushobozi bafite.” Kurinda icyahungabanya umudendezo wo gukurikiza umutimanama ni inshingano y’igihugu, ariko ubushobozi bwa Leta ntiburenga urubibi ngo bwivange mu byerekeye imyizerere. Ubutegetsi bwa Leta bwose bwo ku isi bugerageza kugenga cyangwa gushimangira ibigomba kubahirizwa mu myizerere bukoresheje ubushobozi bw’ubutegetsi buba burenga ku ihame abantu benshi baharaniye mu buryo bukomeye. Ubuporotesitanti bushyira imbaraga yo gukurikiza umutimanama hejuru y’umucamanza kandi ubutware bw’Ijambo ry’Imana bukaruta itorero rigaragara. Ku ikubitiro, Ubuporotesitanti ntibwemera ubushobozi bwa Leta mu bijyanye n’ibya Mwuka kandi bukavuga kimwe n’abahanuzi n’intumwa buti: “ Tugomba kubaha Imana aho kubaha abantu.” Ntabwo bagombaga kwizera no kumvira gusa, ahubwo bagombaga no kwigisha ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ndetse bahakanye uburenganzira bw’umupadiri cyangwa umucamanza bwo kubyivangamo.